Bamwe mu babyeyi n’abana batangaza ko ikibazo cy’amikoro make gituma umubare w’abana bata ishuri wiyongera. Mu mihigo y’umwaka wa 2015/2016, ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwafashe ingamba zo kugabanya uyu mubare hifashishijwe ubukangurambaga.
Mu gihe mu Rwanda gahunda y’uburezi kuri bose, iha buri mwana uburenganzira bwo kwiga nta kiguzi kugeza arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, hari ababyeyi n’abana bakigaragaza amikoro make nk’imbogamizi ituma batabasha gukurikirana amasomo ya bon go bayarangize.
Mu mudugudu wa Kirega, akagari ka Kigese ho mu murenge wa Rugarika, ni hamwe mu hagaragara abana bataye ishuri. Safia Abiyingoma, ufite abana babiri bavuye mu ishuri kubera ubushobozi buke afite akaba atabasha kubabonera ibikoresho by’ishuri, arasaba ko yafashwa abana be bagasubira kwiga.
Ngo abo bana umwe yigaga mu mwaka wa kane, undi mu wa kabiri ; kuri ubu birirwa basembera ntacyo bakora. Ati « mbonye nk’abaterankunga bakabansubiriza mu ishuri baba bangiriye neza kuko njye ndi umukene ».
Ikibazo cy’amikoro, uyu mubyeyi agihuriraho n’umunyeshuri witwa Eric, wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Masaka ruherereye muri uyu murenge wa Rugarika, uhamya ko ku kigo cyabo abana bavamu ishuri umunsi ku munsi
Aragira, ati « nzi abagera kuri 15 bavuye mu ishuri ; bamwe muri bo diregiteri yagiye kubagarura baranga kuko nta bushobozi bafite. Nubwo kwiga ari ubuntu, umwana ntiyaza mu ishuri adafite amakaye cyangwa umwambaro w’ishuri. Icyo gihe yaba atari umunyeshuri ahubwo ari mayibobo ».
Mu mihigo y’umwaka wa 2015/2016, ubuyobozi bwiyemeje kugabanya umubare w’abana bata ishuri, ukava kuri 12% mu mahuri abanza ukagera ku 9% , nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Emmanuel bahizi mu Nteko rusange y’akarere yateranye tariki 10/8/2015.
Mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri, ngo hazakorwa ubukangurambaga hifashishijwe abayobozi b’imidugudu n’abajyanama b’uburezi, ariko ku kibazo cy’amikoro agarukwaho n’abana ndetse ababyeyi, ntacyo ubuyobozi bwatangaje ko buzagikoraho.