Abashinzwe umutungo n’imari mu bigo by’amashuri yisumbuye yo mu karere ka Rutsiro bahawe amahugurwa y’umunsi umwe tariki 11/09/2013, akaba yibanze ku bijyanye no gutunganya neza akazi kabo, barebera hamwe by’umwihariko ibijyanye no kunoza uburyo ibigo bikoresha mu gihe bitanga amasoko.
Abo bacungamutungo bo mu karere ka Rutsiro bakoreye amahugurwa mu ishuri ryisumbuye rya Murunda. Nkinamubanzi Jean de Dieu, umuyobozi w’iri shuri, avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko atuma abayagenewe banoza inshingano zabo.
Yagize ati “akazi k’ubucungamutungo ni akazi gasaba ubwitange, ni akazi katoroshye, ni yo mpamvu rero bahura kugira ngo baganire ku kazi kabo ka buri munsi, ndetse basangire ubumenyi.
Rimwe mu masomo bahawe muri ayo mahugurwa ni irirebana n’imitangire y’amasoko. Uwimana Joselyne, umunyamabanga n’umucungamutungo ku rwunge rw’amashuri rwa Kinihira, avuga ko hari ibyo yungutse mu gutanga amasoko atari asanzwe azi.
Ati “ bavuze ko umuntu agomba kujya atanga isoko binyuze kuri radiyo cyangwa bikanyura nko mu mvaho nshya. Icyo kintu nkatwe ntabwo twari tukizi ariko ndakimenye, nkongera nkamenya ko isoko ugiye gutanga wenda riri hejuru y’ibihumbi ijana warishyiriraho ipiganwa.”
Kuba amahugurwa nk’aya ahabwa ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi b’amashuri n’abacungamutungo ngo ni igikorwa cy’ingirakamaro kuko atuma bumva ibintu kimwe, nk’uko Uwimana Martin ushinzwe uburezi mu murenge wa Murunda yabisobanuye.
Ati “Uyu munsi rero nk’intumbero y’abashinzwe umutungo ni ukugira ngo bahuze ubumenyi, ibibera ku kigo runaka, bagerageze guhuza, barebe icyiza, noneho kugira ngo mu mashuri yacu imicungire y’umutungo ibe imwe. Utakoraga mu buryo ubu n’ubu yikebure, noneho inzira ibe imwe, intumbero ibe imwe mu mashuri”
Aya mahugurwa yateguwe na minisiteri y’uburezi arabera mu turere twose tw’igihugu akaba agamije kongerera ubumenyi abacungamutungo bo mu mashuri yisumbuye.
The post Rutsiro: Ibigo by’amashuri byiyemeje kunoza uburyo bikoresha mu gutanga amasoko appeared first on Thebasic12 | Kinyarwanda, Rwanda Education, Rwanda Learning, Courses in Rwanda.